Jump to content

Mutesi Jolly

Kubijyanye na Wikipedia
Jolly Mutesi

Mutesi Jolly Yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, akaba yarize amashuri ye yi ncuke n'abanza mu gihugu cya Uganda akaba ari naho yavukiye. umwaka wa gatandatu we w'amashuri abanza yawize mu Rwanda ku kigo cya Remera Academy ya mbere.[1]

MUTESI JOLLY NYAMPINGA WU RWANDA WA GATANU

[hindura | hindura inkomoko]

Mutesi jolly ni umwe mu bakobwa batangiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza. kurwego mpuzamahanga,ndetse no mubindi bintun byishi bitandukanye mugihugu nyuma yaho atorewe kuba nyampinga wu Rwanda wagatanu nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi akaba yarambitswe ikamba tariki 27 Gashyantare 2016.[2]

Ibikorwa Yakoze

[hindura | hindura inkomoko]

yakiriwe na ambasaderi wu Rwanda Gen.Maj Charles Karamba muri tanzaniya ubwo yaragiye gutegura umushinga we wi rushanwa ry'ubwiza rya miss east africa.[3]

Igihugu cya Uganda Mutesi Jolly yavukiyemo akaba arinaho yize amashuri ye abanza

Mutesi Jolly wambaye ikamba ry'ubwiza nk'umukobwa wahize abandi mu bwiza[4] umuco ndetse n'ubwenge umwe muri ba nyampinga bazwiho kugira ibitekerezo cyane kandi bakabishyira mubikorwa niwe kandi wagaruye irushanwa rya Miss East Africa ritaherukaga gututumbAkaba yarashyizemomo imbaraga uko ashoboye kandi byatanze umusaruro kuko rya kwegukanwa n'umunyarwandakazi Shanitah muri 2021. ibyo birori byakataraboneka byabereye mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzaniya ahitwa Milimani cityhall [5]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/67869/menya-byinshi-kuri-miss-rwanda-2016-67869.html
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/67869/menya-byinshi-kuri-miss-rwanda-2016-67869.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-27. Retrieved 2021-10-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.ktpress.rw/2021/06/mutesi-jolly-lands-a-juicy-deal-as-vice-president-of-miss-east-africa-beauty-pageant/
  5. https://missrwanda.rw/mutesi-jolly/