Jump to content

Ibarura ry'Abafite Ubumuga

Kubijyanye na Wikipedia
Ibarura ryabafite ubumuga
Ifoto ya bamwe mubafite ubumuga

Abafite ubumuga bavuga ko bagihura n'imbogamizi zitandukanye mumiryango yabo bishingiye ko ntamwihariko wagaragajwe ku bantu bafite ubumuga.

Abafite ubumuga Ibyo bifuza ku ibarura ryihariye

[hindura | hindura inkomoko]
Ifoto igaragaza umwe mubafite ubumuga bwo kutabona

Abafite ubumuga bwo kutumva, kutabona no kuvuga bavuga ko ntamibare ihari y'abantu bafite ubwo bumuga kubera ko amabarura rusange y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare batakorerwaga ibarura ryihariye ukwabo usanga bibagiraho ingaruka zishingiye ku igenamimbambi kuberako abenshi baba batazwi, bigatuma bashingiraho basaba ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kuzabarura iki cyiciro cyihariye cy'abafite ubumuga bukomatanyije bwihariye.[1] Kuba ari ntamibare y'abafite ubumuga bukomatanije, abafite ubwo bumumuga bavuga ko bibabera imbogamizi kuko ntacyiciro nakimwe bibonamo ndetse bigatuma badatekerezwaho mu bijanye no gufashwa byihariye kuko akenshi ubufasha runaka buba bureba icyiciro cy'abafite ubumuga nyamara bakenera ubufasha bwihariye. Ibyiciro by'abafite ubumuga byagaragaye mu mabarura rusange yatambutse ntahagaragara abafite ubumuga bukomatanije ahubwo bigaragara ko bishobora kuba barabarwaga mu bafite ubundi bumuga butabaga bwahawe ibyiciro,urebye abafite ubumuga bwokutumva,kuvuga no kutabona bakenera ubufasha bwihariye no kwitabwaho.[2]

Ibindi Wamenya

[hindura | hindura inkomoko]
Gahunda yo gufasha abafite ubumuga

Kuri ubu hari politike yogufasha abatishoboye muri rusange ariko hazajyaho niyogufasha abafite ubumuga, byagombaga gushingira kumibare yavuye mu ibarura riherutse kuba kuko haherukaga ibarura ryo mu mwaka wa 2012. Nibyo byagombaga kugenderwaho abafite ubumuga bagakorerwa ubuvugizi bifuza kugira ngo nabo badacikanwa n'amahirwe agera kubandi hagamijwe iterambere kuri buri umwe. Ibyo kandi byaje nyuma yuko Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iheruka gutangaza ibyiciro bishya by'ubudehe byavuye kuri bine kuri ubungubu bikaba bigeze kuri bitanu ndetse bikaba byaranahinduriwe inyito.[3][2]

  1. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibyitezwe-ku-ibarura-ryihariye-ryabafite-ubumuga/
  2. 2.0 2.1 https://pressbox.rw/2021/11/30/abafite-ubumuga-budasanzwe-barasaba-kuzabarurwa-ukwabo-mu-ibarura-rusange-rya-5/
  3. https://umurengezi.com/abafite-ubumuga-barifuza-ko-bahabwa-ibyiciro-byubudehe-byihariye/