Mozambique: Umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi yasezeranyije kwishyiraho nka perezida

Venâncio Mondlane, azamuye ikiganza cye cy'iburyo, mu kiganiro n'itangazamakuru i Maputo, muri Mozambique. Ifoto yo ku itariki ya 11 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2024

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Venâncio Mondlane yashishikarije abamushyigikiye kwigaragambya mu mahoro
  • Umwanditsi, Jose Tembe
  • Igikorwa, BBC News i Maputo

Umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Mozambique, Venâncio Mondlane, yatangaje ko azishyiraho nka perezida ku itariki ya 15 Mutarama (1) nyuma yo kwanga ko yatsinzwe mu matora ya perezida.

Yabitangaje ejo ku kabiri mu gihe abamushyigikiye bakoraga imyigaragambyo irimo urugomo mu bice bitandukanye by'igihugu basaba irangira ry'ubutegetsi ishyaka FRELIMO rimazeho imyaka 49.

Ku munsi w'ejo ubanziriza Noheli, umurwa mukuru Maputo washoboraga kugira ngo nta muntu uwubamo, ubucuruzi hafi ya bwose bwafunze, n'abantu bagumye mu ngo zabo mu kwirinda ko baza kwisanga muri izi mvururu za mbere mbi cyane zibaye muri uwo mujyi kuva FRELIMO yafata ubutegetsi mu 1975 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Ibiro bya FRELIMO, stasiyo za polisi, za banki n'inganda byarasahuwe, birasenywa ndetse biratwikwa mu bice bitandukanye by'igihugu. Kuva ku wa mbere, abantu nibura 21 biciwe mu mvururu, nkuko minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yabivuze ku mugoroba w'ejo ku wa kabiri.

Izi mvururu nshya zatangiye ku wa mbere, nyuma yuko urukiko rurusha izindi ububasha rwemeje ko umukandida wa FRELIMO Daniel Chapo ari we watsinze amatora yabaye mu Kwakira (10) uyu mwaka.

Mondlane yamaganye ibyavuye mu matora, avuga ko amatora yabayemo uburiganya.

Mu kiganiro cyo mu buryo bw'ako kanya (cyangwa 'live') yakoreye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku wa kabiri yagejeje ku bamushyigikiye, Mondlane yavuze ko yanze icyemezo cy'urukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga, yongeraho ko ku itariki ya 15 Mutarama azafata inshingano za perezida – uwo munsi ni wo Chapo yitezwe kurahizwa.

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Perezida Filipe Nyusi yitezwe kuva ku butegetsi nyuma yo kurangiza manda ebyiri ze.

Ntibizwi ukuntu Mondlane ateganya kujya ku butegetsi kuko ubu yahungiye mu gihugu kitazwi.

Akenshi yagiye akusanya abamushyigikiye abinyujije mu magambo avugira kuri Facebook, ariko yabashishikarije gukomeza kurangwa n'amahoro.

Mu ijambo aheruka kuvuga, Mondlane yagize ati: "Turi kumwe n'abaturage. Ntidushyigikiye uburyo ubwo ari bwo bwose bw'urugomo."

Chapo nta cyo aratangaza kuri ibi byatangajwe na Mondlane.

Amatora yo mu Kwakira ni yo ya mbere abo bombi bari biyamamajemo kuba perezida. Akanama k'amatora katangaje ko Chapo yayatsinze ku majwi 71%, naho Mondlane agira amajwi 20%.

Urukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga rwasubiyemo ibyavuye mu matora, ruha uwo mukandida wa FRELIMO amajwi 65%, naho Mondlane rumuha amajwi 24%.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu barenga 100 biciwe mu mvururu kuva amatora yaba.

Iyo miryango ishinja abashinzwe umutekano kuba ari bo bishe benshi muri abo bantu, ariko mbere umukuru wa polisi Bernadino Rafael yabwiye BBC ko abapolisi ayobora bagiye birwanaho nyuma yo guterwa.

Mondlane yahunze Mozambique nyuma yo gushinja polisi kugira imyitwarire imushyira ku nkeke, ndetse babiri mu bajyanama be bishwe barashwe mu Kwakira.

Mondlane, pasiteri w'umuvugabutumwa, ufite imyaka 50, yahatanye mu matora nk'umukandida wigenga, nyuma yo kuva mu ishyaka RENAMO rikomeye ritavuga rumwe n'ubutegetsi.

Abamushyigikiye biganjemo urubyiruko, rwinshi muri rwo rudafite akazi ndetse rusaba ko habaho impinduka.

Ishyaka FRELIMO ryatanze Chapo w'imyaka 47 nk'umukandida wa mbere muto mu myaka ryari ritanze mu matora ya perezida.

Mbere, yahakanye ibivugwa byumvikanisha ko we na FRELIMO bakoze uburiganya mu matora, agira ati: "Turi ishyaka rikorera kuri gahunda ritegura intsinzi zaryo."