Sudani yasabye Uganda gusaba imbabazi ku magambo y'umugaba w'ingabo 'ateje akaga'
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Leta ya Sudani yasabye leta ya Uganda kuyisaba "imbabazi ku mugaragaro" kubera amagambo "akomeretsa ndetse ateje akaga" y'umugaba mukuru w'ingabo za Uganda akaba n'umuhungu wa perezida w'icyo gihugu.
Mu butumwa yatangaje ku wa kabiri w'iki cyumweru ku rubuga nkoranyambaga X, ubu bwamaze gusibwa, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yakangishije "gufata Khartoum", umurwa mukuru wa Sudani, afashijwe na Perezida mushya w'Amerika Donald Trump ubwo azaba amaze kurahira muri Mutarama (1) mu mwaka utaha.
Itangazo minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Sudani yasohoye ku wa gatatu, ryagarutsweho n'ibitangazamakuru birimo n'ibyo muri Sudani, ryamaganye amagambo ya Kainerugaba yo ku wa kabiri "atitondewe kandi atarimo gushyira mu gaciro".
Nta cyo Jenerali Kainerugaba, w'imyaka 50, yari yatangaza ku mugaragaro kuri iri tangazo rya leta ya Sudani.
Ibi bibaye mu gihe ku wa gatatu Repubulika ya Demokarasi ya Congo na yo yahamagaje uhagarariye by'agateganyo ambasaderi wa Uganda muri icyo gihugu imusaba "igisobanuro cya leta cy'abategetsi ba Uganda" ku magambo ya Kainerugaba "ajyanye na Perezida Tshisekedi".
Igitangazamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyasubiyemo amagambo ya Minisitiri Chris Baryomunsi w'ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), avuga ko amagambo yitiriwe Kainerugaba kuri DRC na Sudani ari "ayavugiwe ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bworoheje" y'ibitekerezo bye bwite bitandukanye n'aho leta n'ingabo za Uganda bahagaze, kandi ko ayo magambo adakwiye guhangayikisha.
Itangazo rya leta ya Sudani rigira riti: "Iyi mvugo itigeze ibaho mbere ndetse itandukanye [n'ibisanzweho] igaragaza ikigero kirenze ukwemera cyo gusuzugura amategeko mpuzamahanga n'indangagaciro z'imibanire hagati y'ibihugu, n'amahame y'ubwubahane hagati y'ibihugu by'abavandimwe ndetse by'inshuti."
Sudani yongeyeho ko binagaragaza kurenga burundu ku myitwarire yemewe "yitezwe ku bari mu myanya yo hejuru y'ubutegetsi [muri leta] no mu gisirikare, mu myitwarire yabo basabwa kugaragaza ubushishozi, ikinyabupfura, no guhitamo neza imvugo yo gukoresha".
Sudani ivuga ko gukangisha gushoza intambara no kuvogera ubusugire bw'igihugu cyangwa gusuzugura amahame shingiro y'ibihugu binyamuryango by'Umuryango w'Abibumbye (ONU), ari ingingo "zikomeye cyane" zitari izo gukerenswa nkaho ari "uburyo bwo gushaka kwibonekeza" gusa cyangwa "gushyushya inkuru".
"Ku bw'ibyo rero, leta ya Sudani isabye ko leta ya Uganda isaba imbabazi ku mugaragaro kubera aya magambo akomeretsa ndetse ateje akaga" n'"inkeke igaragara ku mahoro n'umutekano mu karere no ku isi", akaba ari n'"igitutsi ku cyubahiro cy'Abanyafurika".
Kuva ku itariki ya 15 Mata (4) mu mwaka wa 2023, Sudani iri mu ntambara hagati y'ingabo za Sudani, ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, umutegetsi nyakuri wa Sudani, zihanganye n'umutwe witwara gisirikare wa RSF (Rapid Support Forces) uyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, bahatanira gutegeka Sudani.
Nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Perezida w'igihe kirekire wa Sudani Omar al-Bashir ryo mu mwaka wa 2019, ryagizwemo uruhare n'imyigaragambyo y'abaturage, Burhan yabaye umukuru w'akanama kagiye ku butegetsi gahuriwemo n'abasivile n'abasirikare, kugeza mu 2021 ubwo igisirikare cyagahirikaga kikisubiza ubutegetsi.
Ibi bibazo na DRC na Sudani si byo bya mbere bibayeho kuri Uganda bivuye ku magambo Kainerugaba yavuze ku mugaragaro ku gihugu cy'amahanga.
Mu Kwakira (10) mu 2022, Perezida Yoweri Museveni yasabye imbabazi leta ya Kenya, nyuma yuko uwo muhungu we – ukurikirwa n'abantu miliyoni imwe kuri X – yari yatangaje ubutumwa avuga ko azatera Kenya.
Muri Nyakanga (7) uwo mwaka, leta ya Uganda yitandukanyije n'amagambo ya Kainerugaba, wari wavuze ko ashyigikiye inyeshyamba za TPLF zarwanaga na leta ya Ethiopia. Umuvugizi w'ingabo za Uganda yabwiye BBC ko atari ho zihagaze.