Jump to content

Kwitegereza inyoni

Kubijyanye na Wikipedia
Revision as of 06:18, 23 Mutarama 2024 by Minorax (ibiganiro byanjye | Umusanzu) (top: clean up using AWB)
(ubudasa) ← Ivugururwa rya kera | Ivugururwa riheruka (ubudasa) | Ivugururwa rishya → (ubudasa)
Kwitegereza inyoni
Kwitegereza inyoni

Kwitegereza inyoni [1]

Kuba U Rwanda ruherereye mu kibaya kigari cya Albertine, rukagira amashyamba menshi hamwe n’imisozi miremire bituma haba ibidukikije bikurura ubukerarugendo. Nubwo ari ruto (hafi 250 kms kuva iburasirazuba – iburengerazuba, kuri 150km kuva amajyaruguru-amajyepfo) rubarirwamo amoko arenga 670 y’inyoni, ukanahasanga kandi nanone inyoni nyinshi ziboneka gusa mu bibaya bya Albertine kurusha ibindi bihugu byose byo hanze uretse Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Inyoni nziza zo muri Parke y'Akagera, ifoto ya 0785474017

Ibishanga n’ibiyaga byo muri pariki y’Akagera icumbikiye imisambi y’agahebuzo, kandi ni hamwe mu hantu ishobora kuboneka ku buryo bworoshye. Byongeye kandi, mu kagera uhasanga urwunge rw’amoko menshi y’minyinya n’urufunzo, hamwe n’inyoni zifite mu maso hatukura, iminwa miremire, izifite iminwa y’umweru cyangwa y’umukara zibera mu kiganiro cy’ubucuti; izifite imirizo y’umweru cyangwa igaye, n’izindi nyinshi. Amacumbi ry’Akagera ririmo kuvugururwa, uretse hari n’ayandi yacumbikirwamo mu gihe cyo gusura iyo Pariki. Ni urugendo rw’ingirakamaro gusura inyoni ntoya zifite amashyo yo kuzishyigikira y’inyamabere nini zirimo imvubu, inzovu na twiga.

Mu majyepfo y’iburengerazuba, mu masaha make uvuye mu Kagera, Pariki y’Ishyamba rya Nyungwe ni icyanya kigari cy’Ishyamba ry’isugi, rimwe mu mashyamba magari ya kimeza muri Afurika ryiberamo amoko arenga 300 y’inyoni harimo amoko 27 y’umwihariko w’ako gace.

  1. "Kwitegereza inyoni". Archived from the original on 2012-01-20. Retrieved 2010-12-25. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)