Ubuzima
Ubuzima [1]
Muri ayo mazi y imishyuhira harimo imyuka nka NH3, CO2, CH4, etc. Iyo myuka yashongeye mu mazi biravanga, CO2 iragabanuka, za Carbohydrates (amasukari) ziriyongera. Ayo masukari yaje kwivanga na Oxygen bibyara Alcohol, Aldehydes, cetones na Organic Acids. Byaje kuvamo NH3, Amino acids, proteins bitinze biza gufatana n imyunyu (salts) havuka igitonyanga cyitwa Coocervate gifite ubushobozi bwo gukurura no kumira utuntu duto turi mu mazi.
Nyuma y imyaka 4 000 000 000 Coocervate yabyaye Protozoa (unicellalar organism) nka Blue Algae, Virus, Amoeba, Bacteria, etc., n ubu ziriho. Izi protozoa zaje kubyara Metazoa (Multicellular organism) ziba zikanabyarira mu mazi, izishobora kuba kubutaka ariko zigatera amagi mu mazi, izishobora kuba no kubyarira kubutaka etc.
Intambwe yanyuma yabaye urwego rwitwa Mamalia (Mamifères) zifite ubushyuhe (températures) budahinduka, zitwita zikonsa urubyaro.